Imbaraga y’ubucuti(1)
Buri wese ashaka aho yakura umushyikirano. Imbaraga ikomeye cyangwa yoroheje y’ibyiza cyangwa y’ibibi izaba ihwanye n’imbaraga y’ubucuti ihuza abantu n’abandi. Bose bazagira inshuti bazareshya, na bo bareshywe ku bwabo.
Ijambo ry’Imana riha agaciro imbaraga y’ubucuti haba ku bagabo ndetse no ku bagore bakuze. Ariko mbega ukuntu iyo birebana no kuremwa kw’intekerezo n’imico by’abana n’abasore imbaraga yaryo yaguka kurushaho! Inshuti zibana nabo, amahame bakurikiza n’akamenyero bagira bigena akamaro kabo ko muri iki gihe n’umurage wabo w’ahazaza.
Ni ibidashoboka ko abasore bakwishakira incuti maze ngo icyitegererezo cyazo kibure kubagiraho ingaruka. Hari imirunga y’ubwiru iboheranya imitima hamwe. Umutima w’umwe uhuza n’uw’undi: umwe akagira ibitekerezo, ibyiyumviro n’umwuka nk’iby’undi.
Urugo rwa Gikristo, p.403[soft]