Logo

Blog

Imbaraga y’ubucuti(2)

Ubucuti nk’ubwo bushobora guhinduka umugisha cyangwa umuvumo. Abasore bashobora gufashanya no gukomezanya bashaka kuvugurura inyifato yabo, imyitwarire yabo n’ubumenyi bwabo; ariko iyo bemereye ubunenganenzi no gukiranirwa bikabatwara bishobora kugira ingaruka yangiriza.

Bavuze ukuri ngo: “Mbwira inshuti yawe ndakubwira uwo uri we” abasore ntibajya bamenya ko imico yabo n’icyubahiro cyabo cyangirizwa n’uburyo bahisemo inshuti. Muri kamere yacu dukunda gushaka inshuti zifite ibyifuzo , akamenyero n’imibereho bihuje n’ibyacu.

Uhitamo kubana n’injiji n’umunyangeso mbi aho kubana n’umuntu w’umunyabwenge kandi mwiza, aba agaragaje ko ari umunyantege nke mu ngeso. Ibyifuzo bye n’akamenyero ke bishobora gusa nk’ibihabanye n’ibyabo yifuza ko bamubera inshuti, ariko uko azarushaho kwivanga n’abantu babi nk’abo, ibitekerezo bye n’ibyiyumviro bye bizahinduka; azabamba amahame ye meza kugira ngo yimanure by’ubupfu kugeza ubwo agera ku rugero rw’inshuti ze. 

Nk’uko amazi y’umugezi agaragaza imiterere y’ubutaka yanyuzemo, ni ko n’intekerezo n’akamenyero k’abasore byihindura bidashidikanywaho nk’imico y’abantu bakunda kubana nabo


Urugo rwa Gikristo, p.403,404[soft]

Recent Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked*