Kubyaza umusaruro ibihe
Bene data na barumuna banjye nimukanguke. Ntimugire ubwoba bwo gukora imirimo myiza. “Twe gucogora gukora neza kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.”
Ntimugategereze ko bababwira ibyo mukora, mwubure amaso yanyu maze mwitegereze ababazengurutse; mushyikirane n’ibicibwa, abababaye n’abakene. Ntimukabitarure kandi ntimugashake uko mwakwiyobagiza amakene yabo.
Ni nde muri twe ugaragaraza ibimenyetso ko ashyira mu bikorwa ibiranga idini y’ukuri kandi iboneye itarangwamo kwikunda kose no kononekara kose nk’uko ryavuzwe na Yakobo? Ni nde witeguye gukora ibimushobokera byose kugira ngo atange inkunga mu nama y’agakiza?
Urugo rwa Gikristo, p.400[soft]